We are now at capacity for this event!  

We have more exciting events coming up in 2021, please check back for information about our next conference coming in January!

GAHUNDA YA PEACE PLAN

Itangijwe ndetse inashyigikiwe n’itorero, Gahunda ya PEACE ifasha abantu basanzwe mu guhindura ubuzima bw’aho baturiye ku isi yose, bakora ibyo Yesu yakoraga akiri mu isi. Na we wabigiramo uruhare. Injira.

GAHUNDA YA PEACE ISOBANUYE IKI ?

Ibaze isi aho itorero ari ryo moteri y’impinduka muri buri sosiyete. Ibaze abanyamuryango basanzwe b’itorero bafite ubushobozi bwo gutahura no kubaho mu nzira Imana yabaremeye yo kuzana impinduka mu isi. Ibaze amatorero y’abizera y’ingeli zose asenyeye umugozi umwe, afashanya, asangira inyigisho, maze agahangana n’ibihanda bikomeye ku isi. Izi nzozi ziri kuba impamo binyuze muri gahunda ya PEACE, kandi itorero ryawe rifitemo uruhare.

Isi iri guhura n’ibihe bidasanzwe, aho abaganga, abarimu ndetse n’abamisiyoneri babasha gukemura ibibazo nk’indwara z’ibyorezo, ubukene cyangwa ubujiji ari bake. Ariko hari ingabo z’abizera, zikomejwe n’Umwuka Wera, zicaye mu matorero zitegereje guhabwa ubukangurambaga. Uko itorero ryawe ringana kose, ushobora gufasha abanyamuryango baryo kubaho ubuzima bahamagariwe, ukanabakungurira kuzana impinduka.

Yesu ni we itorero ryubakiyeho kandi yarihaye ubutware bwo guhindura isi riyereka urukundo rwe. Mu nshingano isumba izindi, yahamagaye abamukurikiye bose-atari abigishwa bake-kubaho ubuzima buvuga ubutumwa : « Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi…Nuko mugende. » Gahunda ya PEACE izana impinduka zihoraho kubera ko itangirira MU itorero ikanabera MU itorero. Iyo itorero ribaye ipfundo ry’impinduka aho rituriye, havamo ibisubizo bizana umusaruro, bigaragara, ndetse n’impinduka zirambye.

AMATORERO AFITE UBUZIMA MU IVUGABUTUMWA

Itorero ryawe ribereyeho kuzana impinduka hanze y’imbibi zaryo-haba mu barituriye ndetse no ku isi yose-kandi nawe ubifitemo uruhare rukomeye. Tangira nonaha ukora :

Kwiga uburyo watoza itorero ryawe kugira umutima wita ku bazimiye n’abababaye.

Gufatanya n’andi matorero ku isi yose agamije kurandura ibihanda bikomeye mu gihe cya none.

Gufasha abanyetorero kubaho ubuzima bw’ivugabutumwa ndetse no guhindura ubuzima bw’aho baturiye n’isi yose.

AMAKURU MASHYA

Scroll to Top