GAHUNDA YA PEACE NI IKI?

Gahunda ya PEACE ishishikajwe no kugarura umwanya w’itorero mu ivugabutumwa. Ikurikiza amahame ya Yesu bigashyirwa mu bikorwa mu banyetorero basanzwe bakunda bagenzi babo-aho Imana yabashyira hose. Abantu basanzwe, mu mbaraga z’Imana, bakora ibyo Yesu yakoraga, aho bari hose.

GAHUNDA YA PEACE IFITE UWUHE MWIHARIKO ?

ITUMA ABANYETORERO BASANZWE BAYOBORA

Ntabwo isi ifite abaganga bahagije bo kuvura indwara zose, cyangwa abashumba bahagije bo gutangiza insengero zose zikenewe. Ariko, uwizera wese ku isi yahawe ubushobozi n’Imana bwo kuzana impinduka. Gahunda ya PEACE ifasha abanyetorero basanzwe n’imyuga ikenewe, bakabasha kuzana impinduka zirambye aho batuye.

IZAMURA, ITANGIRA, IFATANYA N’ITORERO RISANZWE

Gahunda ya PEACE ibereyeho kugarura itorero mu mwanya waryo w’ivugabutumwa ku isi yose. Kenshi iyo tugiye mu kindi gihugu cy’umuco utandukanye, dushaka guhindura imico y’itorero tuhasanze – kandi ari ryo pfundo ry’umuti w’ibibazo byaho. Iyo dufashije abanyetorero n’amahugurwa ndetse n’imyuga, buri wese ariga, ndetse imirimo izana impinduka irakomeza no mu gihe abashyitsi basubiye aho baturuka.

IGERA KU BAKOMEYE N’ABOROHEJE

Gahunda ya PEACE ihuza amatorero y’ingeli zose n’imico itandukanye kugira ngo abashe guhangana n’ibihanda byugarije isi. Mu gihe za leta, abikorera, na za ONG bifite uruhare rwabyo, ntibishobora gukangurira umubare munini w’abanyetorero mu guhindura aho baturiye. Iyo amatorero akoze rero ibyo agomba gukora-gukunda abaturanyi mu buryo bufatika-ni bwo impinduka zirambye zitangira kugaragara.

IGENDERA KU MAHAME YA YESU

Muri Matayo 10 na Luka 10, Yesu yahaye amahame y’ivugabutumwa abigishwa be. Muri yo harimo «Ntimujyane uruhago. » Ivugabutumwa ntirigomba kuba rihenze – ni ukugira abantu abigishwa kurusha gushaka ibikoreshwa. Iyo dufatanyije mu kuzamura no guhugura abandi bizera, twibanda ku buzima bwabo bw’umwuka ndetse n’ibikenerwa bifatika, ivugabutumwa ryacu ntirishobora guhungabanywa n’ingano y’uruhago rwacu.

Imitates Jesus' model

IMPLEMENTATION OF THE PEACE PLAN: LOCAL VS. GLOBAL

Local

The local church as the distribution center for hope in the community

Global

Empowering the Local Church to be the Hero in their Community

Iga uburyo washyira gahunda ya PEACE mu bikorwa mu itorero ryawe maze utangire kubona umusaruro udasanzwe.